Itangazo ry’Isoko ryo Kugurira Abana Ibikapu byo Kwigana Assemblies of God Kaziba| Deadline 30-12-2023
Itangazo ry’Isoko ryo Kugurira Abana Ibikapu byo Kwigana Assemblies of God Kaziba
Deadline 30-12-2023
ASSEMBLIES OF GOD KAZIBA
B.P. 105 KIGALI/RWANDA, AFRICA
Tél (+250) 788663529, 788620837
E-mail: kazibastudent@gmail.com
Kaziba, kuwa 16/12/2023
AOG KAZIBA
PROJECT RW0953 KAZIBA
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Ubuyobozi bw’ itorero rya Asseblies of God Kaziba, Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore, rifite umushinga uterwa inkunga na Comppassion International, burifuza gutanga isoko ryo kugurira abana b’umushinga RW0953 KAZIBA ibikapu byo kwigana (School bags), kubana bakuru (96) ndetse n’abana bato (112)
Abifuza gupiganira isoko basabwe kuba bujuje ibi bikurikira: Urwandiko rusaba kandi rwandikishije imashini mu rurimi rwikinyarwanda, yometseho ibyangombwa bisabwa aribyo, inyandiko igaragaza ibiciro (Proforma invoice), TIN/TVA, Registre de Commerce, icyemezo cya RRA na RSSB (Attestation de noncreance), icyangombwa kigaragaza ko yishyura imisoro, kuba akoresha EMB, kuba afite ibyangomwa byibuze 2 byaho yaba yarakoze iyo mirimo, photocopy y’indangamuntu, na nimero za compte za Bank akoresha.
Abapigana bose badepoza ibyangombya byabo binyuze kuri email kazibastudent@gmail.com, bagatanga copy kuri email eniyonzima@rw.ci.org gusa. Utazubahiriza ubu buryo bwo kudepoza ibyangombwa bye ntibizahabwa agaciro.
Gufungura amabaruwa kumugaragaro bizakorwa tariki 30/12/2023 kubiro by’itorero saa yine zuzuye z’amugitondo.
NB: Gusura sample z’ibikapu bikorwa muminsi y’akazi kuva kuwambere kugeza kuwa gatanu, mumasaha y’akazi guhera saa tatu (9h00) za mugitondo kugeza saa kumi nimwe zumugoroba (17h00). Kuva tariki 16 kugeza 30/12/2023.
Kubindi bisobanuro wahamagara nimero za telephone zikurikira:
- 0788620837
- 0788663529
Bikorewe i Kaziba kuwa 16/12/2023
Umuyobozi w’itorero Rev. Pastor MUGABO Dieudonne